The Ben mu nzira zo gukorana na Coach Gael barebanaga ay’ingwe

Umuhanzi The Ben umaze imyaka arebana ay’ingwe n’umushoramari Coach Gael kuri ubu biravugwa ko aba bombi birengagije ikibatanya bagakurikira ikibahuza bakaba bakongera gukorana, akaba umwe mu bahanzi bafashwa na 1:55 AM.

Abakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda bazi neza umubano wa The Ben na Coach Gael watangiye muri 2019 ubwo aba bombi bakoranaga hatarazamo agatotsi ngo bashwane.

Urwangano rw’aba bagabo rwatangiriye muri Tanzania bagiye kuhakorera indirimbo, ubwo Coach Gael afatanyije na Producer Madebeats bagambaniraga The Ben wabahuje bigatuma nibyo bari bagiye gukora bitagenda neza.

Ntabwo tugaruka cyane ku kintu cyatumye aba bagabo bashwana kuko ni inkuru zagarutsweho cyane. Na n’uyu munsi iyo abantu babonye hari ahantu The Ben ahuriye na Coach Gael berekana ko bishimiye guhura kwabo.

Ubwo biheruka aba bombi bahuriye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gitaramo cya ‘Rwanda Convention USA’ cyabaye mu ntangiro z’uku kwezi.

Amakuru yizewe ava mu nshuti zabo ahamya ko The Ben yaba agiye gukorana na Coach Gael akamusinyisha muri 1:55 AM isanzwe irimo na Bruce Melodie nawe udakunze guhuza na The Ben.

Uwaduhaye amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nibyo rwose The Ben ari mu nzira zo kongera gukorana na Coach Gael, kuri ubu ibiganiro baracyabirimo mugihe azaba yavuye USA nibwo ashobora kuzahita asinya mugihe bumvikanye neza.”

Kuri ubu impande zose nta kintu na kimwe zirifuza kubitangaza ho gusa usuye urubuga rwa 1:55 AM berekanye ko hari ibintu bishya bahishiye Abanyarwanda harimo amakuru mashya n’indirimbo nshya.

Umwaka ushize wa 2024 nibwo The Ben na Coach Gael bagaragaje ukwiyunga kwa mbere ubwo bifataga amafoto abagaragaza bari kumwe, basangira ubona ko bahuje urugwiro, ibintu byaherukaga mu myaka ishize bagitegurana umushinga w’indirimbo “Why” yahuje The Ben na Diamond Platnumz ‘aho bashwaniye’.

Ni amafoto yashyizwe hanze na The Ben aherekejwe n’amagambo agira ati “Abavandimwe bongeye guhura. Reka twubake kandi dufate Isi.”

Ibibazo bya The Ben na Coach Gael ntibizwi neza gusa mu 2023 Madebeats wakoranye n’aba bagabo bombi ku mushinga w’indirimbo “Why” yemeje ko bihari.

Icyo gihe Madebeats, yagaragaje ko Coach Gael yishyuza The Ben abarirwa hagati y’ibihumbi 75$ na 100$.

Bivugwa ko aya mafaranga ari ayo Coach Gael yakoresheje ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yahuriyemo na Diamond Platnumz, ariko ikarangira The Ben amushyize ku ruhande akamwirengagiza.

Madebeats yavuze ko aya mafaranga ari ryo pfundo ry’ibibazo hagati y’aba bagabo.

The Ben yatangiye gukorana na Coach Gael muri 2019
The Ben yatangiye kurebana ay’ingwe na Coach Gael biturutse ku ndirimbo ye na Diamond Platnumz
Coach Gael bivugwa ko yishyuzaga The Ben asaga ibihumbi 100$

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *