Yaciye iteka! Ibyo wamenya ku buzima bwa Bahati Grace ‘Miss Rda 2009’

Ubusanzwe Miss Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1993, yegukanwa na Dalila Uwera.

Iya kabiri, ari nayo yabaye bwa mbere nyuma ya Jenoside, yabaye ku itariki ya 19 Ukuboza 2009, yegukanwa na Miss Bahati Grace mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha.

Iryo rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 13 aribo Michele Iradukunda, Winnie Uwanyuze, Carine Rusaro Utamuliza, Winnie Ngamije, Ritah Uwera, Vanessa Liliane Umuhoza, Géraldine Umutoni Karanganwa, Peace Umugwaneza, Fiona Ruboneka, Grace Bahati, Alice Kayumba Uwambaye, Annuarite Uwera na Cynthia Rupari.

Grace Bahati niwe watsinze abo bakobwa bose maze yegukana ikamba, akurikirwa na Miss Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri.

Miss Bahati n’ibisonga bye

Akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2009 kari kagizwe n’abantu batanu barimo Sonia Rolland Uwitonze, wabaye Miss France mu mwaka wa 2000.

Ibirori bisoza iryo rushanwa byasusurukijwe na Meddy na The Ben, abahanzi bari bagezweho icyo gihe mu Rwanda.

Bahati Grace yavukiye Uganda

Bahati n’umukobwa wavukiye muri Uganda Mu mwaka wa 1991 kuwa 15 werurwe. Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011. Bahati Grace yavuye mu Rwanda agiye kwiga muri Amerika ariko ngo agezeyo yasanze amafaranga yari afite atamurihira n’igihembwe kimwe, bituma abanza gushaka ibyangombwa byatuma yiga mu ishuri atishyura.

Guhera ubwo ntabwo yongeye kugaruka mu Rwanda kubera impamvu z’amasomo no gushaka ubuzima.

Miss Bahati ni umwe mu ba miss bavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yatwaraga inda agifite ikamba rya Miss Rwanda akaza kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo waje no kumureka, Miss Bahati ntiyacitse intege akomeza kwirwanaho muri Amerika kugeza akundanye na Murekezi babana na n’uyu munsi.

Miss Bahati Grace akabaye yaramaze igihe arimurukondo na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mu ikipe ya Rayon Sports baza kwiyemeza kurushinga . Ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Miss Elsa na Miss Meghane Barabutashye .

Muri ibyo bihe kandi yari afite umwana w’uruhinja, agomba kwitaho wenyine kuko yari Atari kumwe na se. Bwari ubuzima butoroshye kuko nta wundi muryango yari ahafite kandi atahamenyereye. bahati agira Ati “Kurera umwana uri umubyeyi umwe ni ikintu kitoroshye, mu gihugu cy’amahanga urimo uragerageza kumenyera ubuzima bushya n’indi mico utari usanzwe umenyereye ariko byose bituruka ku ntego nari mfite.

Bahati Grace yavuze ko yaje kubona umuryango wambereye nk’ababyeyi umufasha kurera umwana wemu gihe yari afite akazi abifatanya no kwiga. bahati grace aragira Ati “Nabanye nawe ndamurera ndiga sinavuga ko imbaraga nyinshi zari kuri njye gusa , naje kugirirwa ubuntu n’Imana impa umuryango mugari mwiza n’ubwo ababyeyi banjye bari mu Rwanda Inama yanyegereje abo babyeyi.

Bahati Grace yabyaranye na Kavuyo agifite ikamba rya Miss Rwanda
Yaje gukora ubukwe na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mu ikipe ya Rayon Sports
Muri 2009 nibwo yanditse amateka aba Miss Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *