Yabitangiye bamwita umwana!! Ibyo wamenya kuri Okkama ugiye kwizihiza imyaka 5

Umuhanzi Okkama yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ishize akora umuziki. Ibi yabihuje no kuba yarabitangiye bamwita umwana none ubu akaba ari umugabo w’abana babiri.

Uretse kuba baramwitaga umwana Okkama ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’indirimbo zireba abana bakiri bato bitewe n’indirimbo zifite ubutumwa bureba abana.

Yatangiye umuziki tariki 14 Ukwakira 2020, indirimbo ya mbere yakoze yitwa ‘Toto.’

Kuri ubu Okkama ari mu myiteguro yo kuzataramana n’abakunzi be muri Kigali Universe ku wa 11 Ugushyingo 2025 yizihiza iyo myaka 5 amaze muri muzika.

Muri icyo gitaramo azamurikiramo na EP ye nshyashya yise ‘Nyamabara’, aho azafatanya n’abandi bahanzi barimo Bull Dogg ndetse na Afrique.

Muri iyo myaka itanu Okkama yabayemo umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *