Umukinnyi w’umupira w’amaguru Yannick Mukunzi wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda yatangaje ko hari indirimbo agiye gushyira hanze y’urukundo ariko byumwihariko yaririmbiye umugore we Iribagiza Joy.
Uyu mukinnyi ubu ari kuba muri Sweden hamwe n’umugore we aho akina mu ikipe ya Helges IF.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje agace gato k’indirimbo ari gukora avuga ko yayihimbiye umugore we bitewe n’ibyiza yamugiriyeho mu buzima bwabo bw’urukundo.
Iyo ndirimbo yumvikanamo amagambo y’icyongereza aho aba ari gutaka uyu mugore we w’isezerano.
Hari aho avuga “Naje mu rwego rw’inshuti ariko nahasanze ubuzima bwanjye. Joy ni yo nabaga natsinzwe waramfataga ukankomeza. Uri imbaraga zanjye, umuyobozi wanjye mu buzima.”
Akomeza avuga ko uyu mugore yakoze cyane kugirango bagire aho bagera kandi ko abana babyaranye bahora babona urukundo rwe.
Yasoje agira ati “Natunguye umugore wanjye mwumvisha indirimbo namukoreye, byatumye arira.”
Taliki ya 20 Mutarama 2019 nibwo basezeranye imbere y’amategeko ariko bakora ubukwe ku 8 Mutarama 2023.


