Bwa mbere King James agiye kwitabira Iwacu na Muzika Festival

Umuhanzi King James yiyongereye ku bandi bahanzi barindwi bazasusurutsa Abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu na Muzika Festival bizenguruka igihugu cyose.

Umuhanzi King James aje kuri uru rutonde asangaho umuraperi Riderman nawe wari wongeremo, baza basangamo abandi bahanzi barimo, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kevin Kade na Kivumbi King.

Umwaka ushize byari byaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali , Kenny Sol , Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone.

Ibi bitaramo bitegurwa na EAP Rwanda ku bufatanye na MTN Rwanda. Kugeza ubu nta yandi makuru aratangazwa ajyanye n’ibi bitaramo, igihe bizabera n’aho bizahera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *