Lamine Yamal w’imyaka 17 ari mu rukundo n’umugore wa 30 – AMAFOTO

Lamine Yamal ukinira ikipe ya FC Barcelona ari mu rukundo n’umugore w’imyaka 30 witwa Fati Vázquez uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane ku rwitwa onlyfans ruzwiho gucuruza amashusho y’urukozasoni.

Fati Vázquez na Lamine Yamal bombi bakomoka muri Espagne, baherutse gusangiza ababakurikira amafoto y’aho berekeje mu biruhuko, dore ko nta mikino ihari uyu mukinnyi ari gukina.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byagiye byerekana neza ko aho bari ari ahantu hamwe. Ikindi kandi ni uko Lamine w’imyaka 17 yashyize hanze amafoto ari mu bwato, nyuma ye na Fati umurusha imyaka 13 ashyira hanze imugaragaza ari muri bwa bwato.

Fati na we yifashishije imbuga ze aha ubutumwa abamugeneye ubutumwa bumwibasira, bashingiye ku kuba yaba afitanye umubano wihariye n’uyu mukinnyi.

Ati “Birababaje cyane kuko abantu bafite imitima mibi muri bo, bakwifuza ko umuntu yanapfa batanamuzi. Ibyo abantu batekereza ni byo bikwereka abo ari bo si njye bishyira hanze. Nahisemo kubaho mfite intego kandi nkakura nkeye.”

“Abanyifuriza kurwara, ndabifuriza gukira kuko nta muntu muzima wakwifuriza mugenzi we ikibi.”

Lamine Yamal ategereje ko shampiyona igaruka akongera gutangira imyitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *