Abanyamakuru baregwaga mu rubanza rwa APR FC barekuwe by’agateganyo

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo. Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, aho uretse aba basivile 23 hanarekuwe by’agateganyo ba Ofisiye babiri…

Read More

Ibyo wamenya ku modoka nshya ya Rayon Sports itegerejwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko butegereje imodoka nshya y’agatangaza izajya itwara abakinnyi ihagaze akayabo ka mafaranga menshi. Mu ijoro ryo kuya 25 Kanama 2025, muri Zaria Court i Remera, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’urwego rw’ikirenga, bwamuritse umushinga w’Akanyenyeri witezweho guhindura ibibazo by’ubukungu muri iyi kipe. Iyi serivisi ikorwa ukanze *702#…

Read More

RDF yashyize umucyo ku banyamakuru bafunzwe

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye mu butabera, aba ofisiye babiri hamwe n’abasivile 20 bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Iri tangazo rivuga ko aba bose ibyaha bacyekwako aribyo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, byose bijyanye n’uburyo…

Read More

Umunyarwanda yaguzwe n’ikipe yo mu Misiri arenga miliyoni 630 Frw

Mugisha Bonheur wakinaga muri Stade Tunisien yo muri Tunisie, yamaze gukora ikizami cy’ubuzima muri Al-Masry yo mu Misiri aho bivugwa ko yatanzweho agera ku bihumbi 450$ arenga miliyoni 684 mu mafaranga y’u Rwanda.. Muri Nzeri 2024, ni bwo uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mugisha Bonheur bakunda kwita ‘Casemiro’, yasinye amasezerano muri Stade Tunisien nyuma yo…

Read More

Aliou Diarra na Jean-Jacques Boissy bakinaga mu Rwanda berekeje muri NBA G League

Aliou Diarra, Umunya-Mali wakiniraga ikipe ya APR Basketball Club yo mu Rwanda,yatoranyijwe ku mwanya wa mbere n’ikipe ya Texas Legends ngo azayikinire muri shampiyona ya Basketball izwi nka NBA G League muri Amerika. Ku mwanya wa gatanu muri uko gutoranya abakinnyi, ikipe ya Memphis Hustle yatoranyije Umunya-Senegal Jean Jacques Boissy wari uherutse gutangira gukinira ikipe…

Read More

Jay Jay Okocha wakiniye PSG ari mu Rwanda

Abakinnyi bakanyujije ho mu ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint Germain, Jay Jay Okocha na Didier Arsène Marcel Domi baraye baje mu Rwanda mu gikorwa cya Visit Rwanda. Okocha yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Tatu n’iminota 20 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, yambaye imyambaro y’Ikipe ya PSG, ahasanga Domi wari wahagaze…

Read More