Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa ku mugabane w’i Burayi yerekanye ko ari gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria nyuma yo gukorana n’undi na Joe Boy nawe uri mu bakomeye muri Afurika.
Kuri ubu hasakaye amafoto ya Bruce Melodie n’icyamamare Oxlade bahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika bari gukorana indirimbo.
Aba bahanzi bahuriye mu Bufaransa mu mujyi wa Paris ari naho bakoreye iyo ndirimbo. Melodie yatembereye uyu mujyi avuye mu Bubiligi aho yakoreye igitaramo kuya 7 Werurwe 2026.
Bruce Melodie akoranye na Oxlade. Mu gihe ibikorwa byo gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze kuri Album ye nshya byamaze gutangira.
Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wamamaye nka Oxlade mu muziki wa Nigeria ndetse no ku rwego mpuzamahanga ni umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Afrobeat ndetse na R&B.
Uyu muhanzi w’imyaka 29 y’amavuko ukundirwa ijwi rye ryihariye yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Away, Ku Lo Sa, Non Living Thing, n’izindi nyinshi.

