APR FC igiye guhurira n’amakipe akomeye muri CECAFA

Amakipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup, yamaze kujya hanze harimo na APR FC yo mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, hagiye hanze amakipe 12 azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup azaba arimo Imwe ya Tanzaniya ndetse n’imwe ya hano mu Rwanda.

Amakipe yagiye hanze 12 harimo Singida Black Stars yo muri Tanzania ndetse na APR FC yo mu Rwanda. Muri aya amakipe harimo kandi Flameau Du Centre ndetse na Police FC ya Kenya.

Urutonde rw’amakipe yose ni APR FC, Singida Black Stars, Flambeau du Centre, Gardes Cotes, Ethiopia Coffee, Police FC Kenya, Mogadishu City, El Merriekh, Bentiu, Al Hilal, Al Ahly Madani, Vipers SC na Mlandege FC.

Iri rushanwa riterwa inkunga n’umukuru w’igihugu w’u Rwanda, rizatangira ku wa 2-15 Nzeri 2025.

2 thoughts on “APR FC igiye guhurira n’amakipe akomeye muri CECAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *