Miss Naomie na Kayumba Darina bazitabira Iserukiramuco ry’imbwa

Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie hamwe na Kayumba Darina wanyuze muri iryo rushanwa ry’ubwiza bamaze kwemeza ko imbwa zabo zizitabira iserukiramuco rya ‘Dog Fest Kigali’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Iri serukiramuco ry’imbwa ryahawe izina rya ‘Dog Fest Kigali’ ni ibirori by’abakunzi b’imbwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Ni igikorwa kidasanzwe cyagenewe abakunzi b’imbwa kizabera mu mujyi wa Kigali muri Kimironko ahitwa Amashyo Grounds, taliki ya 14 Nzeri 2025.

Bimwe mu byamamare bitunze imbwa bikomeje kugenda byerekana ko bizitabira iki gikorwa mu rwego rwo kuhazana imbwa zabo kugirango zihidagadurire.

Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko imbwa ye itazacikanwa n’ibi birori.

Yagize ati “Ntuzacikwe na Dog Fest Kigali uyu mwaka kubera ko njye n’imbwa yanjye Kai tuzaba duhari.”

Kayumba Darina nawe wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda nawe yatangaje ko azitabira iri serukiramuco asaba n’inshuti ze kutazacikanwa.

Iki gikorwa kigamije guhuriza hamwe abantu bafitiye urukundo imbwa, abatanga serivisi zijyanye n’inyamaswa, n’abakora mu nzego zitandukanye zita ku mibereho myiza y’imbwa, byose bigashyirwa mu ibirori by’imyidagaduro, ubumenyi, n’ubusabane.

Dog Fest Kigali ni umwanya wo Kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe (Best Dressed Dogs). Gukurikirana imyiyereko y’imyitozo (agility shows) n’ubuhanga bw’imbwa

Kuganira n’abahanga mu buzima bw’amatungo (abavuzi, abatoza, n’abacuruzi b’ibikoresho n’ibiryo) Kuryoherwa n’umuziki, amafunguro, n’ibinyobwa, gushima abafite imbwa zifite imyitwarire n’imyitozo myiza.

https://www.instagram.com/p/DNnqlXBNiLD

Miss Naomie n’imbwa ye Kai bazitabira iri serukiramuco
Kayumba Darina nawe azitabira iri serukiramuco ry’imbwa
Iri serukiramuco ry’imbwa rizabera Kimironko mu mujyi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *