Jay Jay Okocha wakiniye PSG ari mu Rwanda

Abakinnyi bakanyujije ho mu ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint Germain, Jay Jay Okocha na Didier Arsène Marcel Domi baraye baje mu Rwanda mu gikorwa cya Visit Rwanda.

Okocha yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Tatu n’iminota 20 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, yambaye imyambaro y’Ikipe ya PSG, ahasanga Domi wari wahagaze mbere.

Biteganyijwe ko mu minsi bazamara mu Rwanda, kugeza ku wa 11 Nyakanga, aba banyabigwi bazasura ibice bitandukanye birimo n’ibyanya nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga ndetse n’ingoro ndangamuco z’umuco n’amateka by’u Rwanda.

Umunya-Nigeria Okocha w’imyaka 51, yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 1998 na 2002, ayitsinda ibitego 12 mu mikino 84.

Ni mu gihe Didier Arsène Marcel Domi w’imyaka 47, wari myugariro w’iburyo, yakiniye iyi kipe y’i Paris hagati ya 1996 na 1998 no hagati ya 2001 na 2004.

Okocha ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe
Domi wari myugariro wa PSG nawe yasuye u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *