Urutonde rushya rwa Pasiporo n’aho yakugeza nta Visa – u Rwanda rwaje ku mwanya wa 73

Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 73 wa pasiporo z’ibihugu byo ku isi zishobora kukugeza ahantu henshi ku isi udasabye visa, umwanya iyo pasiporo yaherukagaho mu 2006.

Ku rutonde ngarukamwaka ruzwi nka ‘The Henley Passport Index’ rukorwa n’ikigo Henley & Partners, ku rwa 2025 pasiporo y’u Rwanda yemerera uyifite kugera mu bihugu 63, birimo byinshi bya Afurika n’ibindi nka Bahamas, Bangladesh, Dominica, Haiti, Jordan, Nepal, Nicaragua, Philippines, Qatar na Singapore.

Henley Passport Index ikurikiranya posiporo ishingiye ku mubare w’ibihugu uyifite ashobora kwinjiramo adasabwe visa. Abayikora bavuga ko bashingira ku makuru y’ikigo International Air Transport Association (IATA) bagakora n’ubushakashatsi bwabo.

Umwaka ushize pasiporo y’u Rwanda yari ku mwanya wa 76, mu gihe mu 2015 yageze ku mwanya wa 92 ari na wo wa kure yagezeho. Urwo rutonde ubu rukorwa kuri pasiporo hafi 200 zitandukanye.

Ku rutonde rw’uyu mwaka pasiporo ya Singapore ni yo yemerera uyifite kugera mu bihugu byinshi ku isi nta visa, 193, mu gihe iya Afghanistan ari yo yemerera uyifite kugera mu bihugu bicye, 25.

Ibihugu by’Ubuyapani na Korea y’epfo biza ku mwanya wa kabiri aho pasiporo zabyo zishobora kugeza abaturage baho mu bihugu 190 byo ku isi badasabye visa.

Pasiporo z’ibihugu byo mu karere, umwanya ziriho, n’ibihugu zigeramo nta visa.

69. Kenya – Ibihugu 71

70. Tanzania – 70

71. Uganda – 67

73. Rwanda –63

86. Burundi – 48

90. DR Congo – 43

90. South Sudan – 43

Pasiporo y’u Burundi umwaka ushize yari ku mwanya wa 90, umwanya wa kure yagiyeho ni uwa 98 mu 2015 mu gihe mu 2006 yari ku mwanya wa 78 ari na wo wa hafi yagezeho kuri uru rutonde.

3 thoughts on “Urutonde rushya rwa Pasiporo n’aho yakugeza nta Visa – u Rwanda rwaje ku mwanya wa 73

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *