Shaddy Boo mu nzira zo kubaka Isi ye idakeneye impuhwe z’abantu

Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yatangaje iby’agahinda yatewe n’isi avuga ko ubu aricyo gihe cyo guhindura imibereho akagaruka mu buzima bwiza butagamije kwangiza abandi bantu.

Uyu mugore yatangaje ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwerekana ko ari guhinduka mu myitwarire bitewe nibyo Isi yamukoreye.

Akaba yarafashe umwanzuro ko Isi yagerageje kumurangiza ari yo we agomba kubakamo Isi azabamo, ngo igihe azaba amaze gukira azaza nta we agamije kwangiza.

Ati “Nafashe umwanzuro ko niba Isi navukiyemo yaragerageje kundangiza, ni yo nzubakamo Isi yanjye. Aho nshobora guhumekera nta bwoba, aho urukundo rutangira nikunda ubwanjye.”

“Umunsi umwe, igihe nzaba namaze kwiyubaka, nzagaruka ariko ntaje kugira uwo nangiza ahubwo nje gufasha.”

Yasoje ubutumwa bwe abwira abantu ko atavuze ibi kugira ngo bamugirire impuhwe.

Ati “Reka ngire ikintu nshyiraho umucyo, ntabwo ndimo kubabwira ibi ku bw’impuhwe. Sinkeneye impuhwe zanyu kubera ko uyu munsi, nyuma ya byose ndishimye kandi ikirenze kuri byo, ndibohoye.”

Yasabye abantu bifuza kumenya uwo ari we wa nyawe kwihangana kuko ibintu byose atabivuga umunsi umwe ko azagenda abibabwira gake gake.

Shaddy Boo avuga ko ubu ari kwiyubaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *