Udushya n’ibyaranze ubuzima bwa Senderi mu muziki ugiye kwizihiza imyaka 20 aririmba

Umuhanzi Eric Senderi yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cyose ari kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki.

Ni ibitaramo azakorera mu turere icyenda two mu ntara harimo n’umujyi wa Kigali. Bizatangira taliki ya 5 Nyakanga abanzirize muri Kirehe ari nako karere avukamo.

Utundi turere azakoreramo ni Burera, Muhanga, Huye, Bugesera, Kayonza, Ngoma, Musanze, Rubavu, na Rusizi. Ibitaramo byose azabisoreza mu mujyi wa Kigali taliki ya 1 Kanama 2025.

Ibyo wamenya ku rugendo n’amateka ya Senderi

Eric Senderi Nzaramba, yavukiye mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali.

Yavutse ku itariki ya 15 Werurwe 1977. Avuka mu muryango w’abana icyenda, ubu hasigaye babiri. Se yitwa Ndikumwami Yohana, Nyina akitwa Mukaderevu Esperanse. Amashuri abanza yayigiye I Nyarubuye n’ay’imyuga atatu.

Nyuma yaje kujya mu gisirikare cy’inkotanyi gutabara, yaje kuva mu gisirikare mu 2007.

Yinjiye mu buhanzi akiri muto ari mu itorero ry’aho yari atuye hitwa Nyarutunga gusa no mu gisirikare yari utera indirimbo (Ossi Morale) ari nabyo byaje kumufasha mu buhanzi bwe. Atangira guhimba indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yakoze nk’iyitwa “Intimba y’Intore z’Imana, Humura ntibizongera, Nyarubuye Iwacu, Twigirire Icyizere” n’izindi nyinshi zigera kuri 42. Izi ndirimbo zikaba zinafite amashusho yazo.

Nyuma yaje gukora n’indirimbo zivuga ku buzima busanzwe, nk’iyitwa “Turi mu muvuduko, Cyimbagira, Abanyamujyi, Abanyarwanda Twaribohoye, Abasore Bariho Nta Cash, Reka Jarousie, Ndanyuzwe, Sofia, Umunyana, Kora, Abareyo, APR Fc, Sukura Umujyi,” n’izindi nyinshi.

Yahawe ibikombe

 Senderi yagiye hegukana ibikombe harimo icyo yahawe n’Umujyi wa Kigali cy’indirimbo yitwa Sukura Umujyi. Iki gikombe cyamuhesheje itike yo gutembera muri Afurika y’Epfo na Madagascar. Yaje no gutoranywa mu bahanzi batatu muri Afurika bafite indirimbo zishobora guhoza abana bahuye n’imitingito ku isi, imyuzure, Jenoside n’ibindi biza.

 Yahawe igihembo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kujya muri America(muri Mexico) gushyigikira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 aho yari iri mu gikombe cy’isi. Aha yahawe n’umwanya wo kuririmba muri icyo gikombe cy’isi.

Senderi ni umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’ inshuro eshatu zikurikiranya. Yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘Salax Awards’ abyegukana inshuro eshatu.

Yabashije no kwegukana ibihembo nk’umuhanzi ukunzwe cyane n’abaturage muri ‘Kalisimbi Awards’ naho yacyegukanye inshuro eshatu.

Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi Nyarwanda babashije kuririmba muri Stade Amahoro ivuguruye yakira abantu ibihumbi 45.

Senderi ni umuhanzi wagiye arangwa n’udushya twinshi haba mu bitaramo ndetse no mu buzima busanzwe harimo no kuba yarigeze kwitwa musaza wa Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane.

Ingengabije y’ibitaramo bya Senderi
Senderi ni umuhamya wo kuvuga ko umuziki wamuhaye ubuzima

Link wasangaho indirimbo za Senderi: https://www.youtube.com/@senderihit7228/videos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *