Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye amakipe ya Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United kwihuza agakora ikipe imwe y’Umujyi izatangirana n’umwaka w’imikino 2026-2027.
Ibi bikubiye mu ibaruwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yandikiye aya makipe arimo iyanditse tariki 12 Werurwe 2026 aho ifite impamvu yo gushyiraho ikipe imwe y’umupira w’amaguru y’umujyi wa Kigali.
Muri iyi baruwa bavuze ko ari umwanzuro ushingiye ku masezerano y’ubufatanye asanzwe hagati y’aya makipe n’Umujyi ndeyse n’imyanzuro y’inama yabaye ku wa 27 Kanama 2025 haganirwa ku gushinga ikipe y’Umujyi.
Ibaruwa iragira iti “Nshingiye ku myanzuro yinama yabahuje n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali tariki ya 27 Kamena 2025, ahaganiriwe ku cyerekezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi mu kubaka ikipe imwe y’abagabo y’Umujyi wa Kigali izitabira amarushanwa mu mwaka w’imikino 2026/2027.”
Iyi baruwa ikomeza igira iti” Hashingiwe kandi ku masezerano y’ubufatanye n’Umujyi wa Kigali, mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga yahabwaga ikipe yanyu izakoreshwa mu kubaka ikipe y’Umujyi wa Kigali iriho irubakwa, bityo tukaba tubasaba ko mwihuza n’andi makipe Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga (Gasogi United FC na Kiyovu Sports FC) kugira ngo icyemezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi gishoboke.”
Iyi baruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali isoza isaba aya makipe kuganira n’inzego ziyayobora iki gitekerezo cyo kwihuza n’andi makipe, bakazawugezaho umwanzuro bafashe nyuma yo kubiganiraho n’abanyamuryango bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026.

