Senderi yasubukuriye ibitaramo i Nyagatare ahakorera amateka – Amafoto
Umuhanzi Eric Senderi wari wasubitse ibitaramo yakoraga bizenguruka igihugu ari kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki, yongeye kubisubukura ahera mu karere ka Nyagatare aho yaje gutungurwa n’umubare w’abantu benshi baje gutaramana nawe. Iki gitaramo cya Senderi Hit yaraye agikoreye mu karere ka Nyagatare mu gace kazwi nka Rukomo. Uretse abayobozi bo muri ako karere…

