Dj Bissosso yasobanuye icyatumye ava kuri RBA

Hassan Sakubu wamamaye nka Dj Bissosso yavuze ko impamvu atakigaragara kuri Televiziyo Rwanda ari uko yirukanywe.

Dj Bissosso akaba umuhanga mu byo kuvangavanga imiziki, yari amaze igihe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Uyu Mu-Dj wakunzwe cyane mu kiganiro ‘Friday Flight’ yakoranaga na Anita Pendo cyatambukaga kuri Televiziyo Rwanda , yavuze ko yirukanywe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yirukanywe aje mu kazi, agakubitana n’ibaruwa umubwira ko urugendo rwabo bari bafitanye rurangiye.

Ati “Baranyirukanye. Sinzi niba navuga ko banyirukanye ariko amasezerano yararangiye ntibayongera, ubwo babonye ko nkwiriye kujya mu bigori, bampaye certificate ko nabakoreye imyaka 10 yaburagamo amezi abiri, mpita njya mu mandazi.”

Nyuma yo gutandukana na RBA amakuru ahari ni uko Dj Bissossso azatangira ikiganiro gishya kizajya gitambuka kuri televiziyo ya BTN TV aho azaba agifatanyije na Anitha Pendo n’ubundi bari basanzwe bakorana kuri iyi televiziyo y’igihugu mbere y’uko yerekeza kuri Kiss fm.

Dj Bissosso azatangira ikiganiro gishya na Anitha Pendo kuri BTN TV

One thought on “Dj Bissosso yasobanuye icyatumye ava kuri RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *