Abarimo Riderman na Dj Toxxyk bazasusurutsa abafana ba Amavubi

Umuhanzi w’umuraperi Riderman afatanyije n’aba Djs barimo Toxxyk na Pyfo nibo bazasusurutsa abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi ku mukino uzayihuza na Benin. Tariki 10 Ukwakira 2025, hateganyijwe umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Benin mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba muri 2026. Ni umukino uzaba utoroshye kuko izi kipe zirifuza…

Read More

Chriss Eazy agiye kuzajya yamamaza Mützig

Inzoga imenyerewe kandi ikunzwe cyane mu Rwanda (Mützig), yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya uzajya wamamaza ibikorwa byayo. Ubu bufatanye bugamije kurushaho kwegera abakunzi b’icyo kinyobwa gikunzwe n’abatari bake hagamijwe kugera ku ntego n’icyerekezo by’Igihugu. Uyu muhanzi azagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza icyo kirango, mu birori hamwe n’ibikorwa byo kumenyekanisha iyo…

Read More

Ibiteye amatsiko kuri Filime ‘What a day’ izagaragaramo Papa Sava mu yindi sura

Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina atandukanye nka ‘Papa Sava’, ‘Seburikoko’ muri filime Nyarwanda agiye kugaragara mu isura itandukanye n’izo abantu basanzwe bamuziho muri filime nshya yitwa ‘What a day’ izajya itambuka kuri Zacu TV. Abakunzi ba Papa Sava basanzwe bamumenyereye kenshi muri filime z’urwenya gusa kuri iyi nshuro azagaragara akina muri iyi filime itandukanye nizo…

Read More

Umuraperi Papa Cyangwe yagabanyije amarere yiga gukorera Imana

Umuhanzi w’umuraperi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe yatangaje ko yagabanyije amarere yari afite kubera gukundwa ahubwo yiga kwegera Imana. Papa cyangwe uherutse gushyira hanze Album ye nshya yise “Now or Never” yavuze ko uko umuntu agenda akura agenda abona byinshi harimo bimwe binamurenze bigatuma anatangira kujya uvuga amagambo macye amarere akayagabanya….

Read More

Donald Trump yavuze ku byo guha imbabazi P Diddy

Perezida Donald Trump wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya P Diddy yabajijwe n’abanyamakuru ku byo kumubabarira asobanura ko azabitekerezaho. Nyuma y’uko P Diddy akatiwe amezi 50 n’ihazabu ya $500.000 azira gutwara abakobwa mu bucuruzi bw’abantu bugamije ubusambanyi no gucuruza ibiyobyabwenge, umwe mu bahafi ba P Diddy yerekeje muri White House avugana n’umwe mu bakozi baganira bya…

Read More

Gutora birarimbanyije!! Uko waha amahirwe abarimo The Ben, Bruce Melodie … muri Diva Awards 2025

Abahanzi Nyarwanda barimo The Ben, Bruce Melodie, Kevin Kade, Element n’abandi bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu Rwanda muri Diva Awards 2025 igiye kuba ku nshuro ya gatatu mu Rwanda. Diva Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu, izabanje hari higanjemo ibyiciro byo mu bijyanye n’ubwiza gusa ariko muri uyu mwaka hakaba hariyongereyemo ibindi byiciro byo…

Read More

Yujuje imyaka 35! Ibiteye amatsiko ku rugendo rwa Butera Knowless

Jeanne d’Arc Ingabire niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango hahoze hitwa Gitarama, kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege. Knowless mu muziki yakunzwe mu ndirimbo nyinshi cyane gusa izamuzamuye cyane harimo nka ’Nkoraho’, ’Ibidashoboka’, ’Ca va’, ’Rejoice’,…

Read More

Vestine na Dorcas bagiye gusubukura igitaramo bari bafite muri Canada

Abahanzi Vestine na Dorcas bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye gusubukura igitaramo bari bafite muri Canada cyari cyimaze imyaka igera kuri ibiri cyarasubitswe. Iri tsinda ry’abavandimwe ryamaze kwemeza ko rizakora icyo gitaramo cyizabera mu mujyi wa Vancouver. Iki gitaramo kizaba taliki ya 18 Ukwakira 2025, gusa amakuru ahari ni uko bazajya no mu…

Read More

Nicole Kidman na Keith Urban batandukanye nyuma y’imyaka 20

Umukinnyi wa filimi akanazitunganya, Nicole Kidman ndetse n’umuririmbyi mu njyana ya Country Music, Keith Urban; batandukanye nyuma y’imyaka 20 yari ishize barushinze, bitungura abakunzi babo ari na ko bibashengura. TMZ yatangaje ko amakuru yabonye ari uko aba bombi kuva mu ntangiro z’impeshyi ya 2025, batabanaga kuko buri wese yari yarahisemo kuba ukwe. Iki kinyamakuru gikomeza…

Read More

The Ben agiye gutaramira i Manchester

Umuhanzi The Ben yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo kizahuza urubyiruko rw’Abanyarwanda, kizabera mu Mujyi wa Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza. Igitaramo uyu muhanzi azaririmbamo kizaba taliki ya 18 Ukwakira 2025, cyateguwe na Rwandan Community in Greater Manchester (RCGM), kikaba gifite intego yo guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bwongereza. Mu butumwa The Ben yanyujije…

Read More