Editor

Spice Diana yagize icyo avuga ku bantu banenze ikibuno cye

Umuhanzikazi Namukwaya Hajara Diana uzwi nka Spice Diana wo muri Uganda yavuze ku bijyanye n’abamwibasira bagendeye ku miterere ndetse n’imyumvire ye ku bijyanye no guhindura umubiri, agaragaza ko yishimira uko ateye kandi nta gahunda afite yo kwibagisha kugira ngo ahindure uko ateye. Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Siri Regular’, yemeye ko akunze kunengwa…

Read More

Teta Sandra ushinzwa kugonga umugabo we ku bushake yafunzwe

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwandakazi Sandra Teta, aho akurikiranyweho kugonga ku bushake agakomeretsa umugabo we, Douglas Mayanja, uzwi cyane ku izina rya Weasel. Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi, ryagaragaje ko ibi byabereye mu kabari ka Shan gaherereye Munyonyo mu Mujyi wa Kampala, nyuma y’amakimbirane akomeye hagati yabo bombi. Teta Sandra ufungiye…

Read More

Shaddy Boo azayobora ibirori by’umugoroba wo gusangira wa Diva Awards

Mbabazi Shadia uzwi ku mazina ya Shaddy Boo uheruka kwegukana ikamba ry’umwamikazi w’ubwiza (Queen of Beauty) azayobora ibirori by’abegukanye ibihembo muri Diva Awards igiye kongera guba ku nshuro ya gatatu. Shaddy Boo wegukanye igihembo muri Diva Awards ni umwe mu batoranyijwe bazaba bayoboye ibirori byiswe “Diva Awards Gala Dinner” biteganyijwe kuzaba taliki ya 29 Kanama 2025, muri Kicukiro…

Read More

RDF yashyize umucyo ku banyamakuru bafunzwe

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranye mu butabera, aba ofisiye babiri hamwe n’abasivile 20 bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Iri tangazo rivuga ko aba bose ibyaha bacyekwako aribyo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, byose bijyanye n’uburyo…

Read More

Umunyarwanda yaguzwe n’ikipe yo mu Misiri arenga miliyoni 630 Frw

Mugisha Bonheur wakinaga muri Stade Tunisien yo muri Tunisie, yamaze gukora ikizami cy’ubuzima muri Al-Masry yo mu Misiri aho bivugwa ko yatanzweho agera ku bihumbi 450$ arenga miliyoni 684 mu mafaranga y’u Rwanda.. Muri Nzeri 2024, ni bwo uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mugisha Bonheur bakunda kwita ‘Casemiro’, yasinye amasezerano muri Stade Tunisien nyuma yo…

Read More

Urutonde rushya rwa Pasiporo n’aho yakugeza nta Visa – u Rwanda rwaje ku mwanya wa 73

Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 73 wa pasiporo z’ibihugu byo ku isi zishobora kukugeza ahantu henshi ku isi udasabye visa, umwanya iyo pasiporo yaherukagaho mu 2006. Ku rutonde ngarukamwaka ruzwi nka ‘The Henley Passport Index’ rukorwa n’ikigo Henley & Partners, ku rwa 2025 pasiporo y’u Rwanda yemerera uyifite kugera mu bihugu 63, birimo…

Read More