Munezero Rosine uzwi ku mbuga nkoranyamba nka Bijou Dabijou yaciye ukubiri na Jimal Roho Safi wigaragaje nk’umunyamafaranga akagambirira kuzenguruka abagore beza asangira nabo iraha.
Ku binyamakuru byo muri Kenya byanditse ko Jimal Roho Safi na Dabijou ibyabo byagiyeho akadomo ndetse nta n’umwe ukiri inshuti n’undi ku mbuga nkoranyamabaga. Ni nako bimeze ku mafoto bafashe igihe bari bahararanye yose bayasibye.
Jimal Roho Safi yigaragaza nk’umunyamafaranga akarya iraha n’abakobwa nyuma akazibukira. Yaryanye iraha n’abakobwa bagezweho muri Kenya nyuma bagatandukana nta mpamvu zivuzwe.
Icyakora, Dabijou ahamya ko uriya mugabo atari uwo kwizerwa kuko akunze kurangwa n’ingeso zo gushurashura mu gihe muri kumwe dore ko hari n’igihe yamufashe ari kwishimishanya n’umukozi ukora amasuku iwe mu rugo.

Dabijou yigeze no ku kanyuzaho mu rukundo hamwe na Yago

