Iradukunda Elsa ni umukobwa muremure w’inzobe ushinguye, ukunda guseka akagira amenyo yererana mu ishinya nziza y’umukara, yakuze ari umwana ukunda gusenga kandi wabitojwe nkuko yabitangaje. Yakuze asengera muri Restoration Church I Gikondo.
Akimara gutorwa yavuze ko Umuntu afata nk’intwari ari Louise Mushikiwabo, kuko ubona ko ari umugore ufite intego muri byose.
Yabyawe na Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.
Yavutse kuwa 25 Werurwe 1998, avuka mu muryango w’abana umunani[abakobwa batandatu n’abahungu babiri] akaba ari uwa kane.
Mu ijoro rya taliki 25 Gashyantare 2017 Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iradukunda Elsa avuga adategwa indimi eshatu, Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda. Yari ahagarariye Intara y’u Burengerazuba, ntiyashyirwaga mu majwi y’abashoboraga gutsinda gusa ngo ‘mu mutima we yiyumvagamo gusoza irushanwa ahesheje ishema umuryango’.

Elsa yahagarariye u Rwanda muri Miss World
Amateka – Inshamake
Iradakunda Elsa yize amashuri y’incuke ku ishuri rya “Le petit prence” ndetse ahigira n ‘amashuri abanza. Ageze mu wa kane w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu yiga kuri “centre scolaire Utunyenyeri”. Imyaka ibiri yambere yamashuri y’isumbuye yayize kuri “International Window Imbarara muri Uganda mbere gato ko yerekeza kuri King David i Kigali.
Kuva mu wagatatu w’amashuri y’isumbuye kugeza ayasoje aho yarangirije mu ishami rya “literature , Economics, na Geography mu mwaka w’amashuri wa 2016.
Iradukunda Elsa yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017 tariki 25 Gashyantare ubwo yambikwaga Ikamba kumugaragaro.
UBUKWE
Iradukunda Elsa akaba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda Miss Rwanda 2017, hari mu mwaka wa 2017, kuwa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023 yasezeranye byemewe mu mategeko hamwe n’umugabo we Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid. Umuhango wo gusezerana mu bukwe bwabo ukaba warabereye mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo . Aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo witwa Desiré Nsabimana yabasezeranije nk’umugabo n’umugore.

Miss Elsa yakoze ubukwe na Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda
UKO YAFUNZWE
Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku itariki 8 Gicurasi 2022[4], Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha byashijwaga ishimwe diedonne.
Iradukunda Elsa yitabye urukiko mu kuburana kubyaha ashinjwa yagaragaye mu rukiko bwa mbere tariki 24 Gicurasi .Gusa nyuma urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwa tangaje isomwa ry’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo byabaye tariki 25 Gicurasi 2022.

Miss Elsa yarafunzwe ariko aza kugirwa umwere

