Starmer w’Ubwongereza na Trump bavuganye bwa mbere nyuma yo kumunenga ku bijyanye na Iran

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer na Donald Trump bavuganye bwa mbere kuva uwo Perezida w’Amerika anenze n’umujinya igisubizo cy’Ubwongereza kuri Iran. Ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza – byitwa No 10 – byatangaje amakuru macye kuri icyo kiganiro cyo kuri telefone, bivuga ko abategetsi bombi baganiriye ku kuntu ibintu bimeze mu burasirazuba bwo hagati, no…

Read More

Coach Gael na KIKAC Music bagiye gutangiza irushanwa rizafasha Abanyempano

Inzu ebyiri zikomeye zireberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda, 1:55 AM Ltd na KIKAC Music, zunze amaboko zikaba zigiye gutangiza irushanwa ry’abanyempano mu muziki. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Coach Gael akaba nyiri 1:55AM yagaragaje ko vuba hagiye gutangira irushanwa ryo gushaka abana bafite impano bazakora bafatanyije na KICAK Music. Ni mu rwego rwo gukomeza guteza…

Read More

Icyo Ruti Joel yasabye Abadepite ku rubyiruko rwirengagiza Umuco

Umuhanzi Ruti Joel yagaragarije Abadepite icyo bakora mu rubyiruko kugirango barusheho kumenya ikinyarwanda n’umuco gakondo. Uyu muhanzi yagaragarije Abadepite ko kongera umubare w’ibitaramo bya gakondo biri mu byatuma urubyiruko rushishikarira kumenya Ikinyarwanda n’umuco gakondo. Yabigarutseho mu biganiro ku gusuzuma uko Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco ishyirwa mu bikorwa. Ati “Igihora mu matwi y’umuntu yagishaka atagishaka ageraho…

Read More

Vybz Kartel yise abamutumiye Abatekamutwe

Vybz Kartel, umuhanzi wa Dancehall ukomeye muri Jamaica, akaba ari no mu bahenze ku isi yahakanye amakuru y’ibitaramo byo muri Uganda, Kenya, n’ u Rwanda.  Byari byatangajwe ko ibi bitaramo bizabera muri ibyo bihugu gusa uyu muhanzi yabiteye utwatsi avuga ko afite ikipe bakorana barimo umujyanama we witwa Linton T.J White, n’umunyamategeko we Jason Mitchel….

Read More

Ni umunyamigabane muri 1:55AM – Byinshi kuri Mike ukekwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Abakurikiranira hafi imyidagaduro hamwe na Siporo ntabwo izina Mike Habinshuti ari rishya kuko basanzwe bamuzi bitewe n’ibikorwa yagiye agiramo uruhare haba mu gukorana bya hafi n’umuhanzi Bruce Melodie ndetse no kuba mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports. Mike Habinshuti yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026, acyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Uyu mugabo yatangiye kumenyekana mu…

Read More

Dj Toxxyk yasabye kurekurwa kubera ko ababyeyi barwaye Stroke

DJ Toxxyk yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe kubera ko afite ababyeyi barwaye Stroke bari mu Bubiligi, afite umwana muto akwiriye kwitaho, kandi yari afite ubucuruzi bukeneye kwitabwaho. Ibi ni bimwe mu byo yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na DJ Toxxyk. Ni urubanza rwabaye ku wa 04 Gashyantare…

Read More

Umuhanzi wo muri Nigeria yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka

Abantu benshi muri Nigeria bagaragaje agahinda kubera urupfu rw’umuhanzi wari ukizamuka wapfuye ku wa gatandatu nyuma yo kurumwa n’inzoka mu murwa mukuru, Abuja. Ifunanya Nwangene w’imyaka 26, yamenyekanye ubwo yerekanaga impano ye mu irushanwa rya The Voice Nigeria mu 2021. Yari azwiho kubasha kuririmba injyana za jazz, soul, opera, n’umuziki wa cyera. Amashusho yashyizwe ku…

Read More

Kendrick Lamar mu begukanye ibihembo bifatwa nk’ibikomeye – Urutonde rwabegukanye Grammys

Ibihembo bikomeye mu myidagaduro bimaze gutwangwa i Los Angeles muri Amerika, aho abahanzi bakomeye nka Billie Eilish, Kendrick Lamar cyangwa Olivia Dean begukanye ibihembo bifatwa nk’ibikomeye. Muri ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya 68, Kendrick Lamar yakoze amateka ubwo yahabwaga igihembo cya album nziza ya Rap kubera iyo yise GNX, aha yahise aca kuri Jay-Z…

Read More