DJ Toxxyk yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe kubera ko afite ababyeyi barwaye Stroke bari mu Bubiligi, afite umwana muto akwiriye kwitaho, kandi yari afite ubucuruzi bukeneye kwitabwaho.
Ibi ni bimwe mu byo yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na DJ Toxxyk.
Ni urubanza rwabaye ku wa 04 Gashyantare 2026 aho DJ Toxxyk yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri.
Umwunganizi wa DJ Toxxyk avuga ko uwo yunganira yemeye icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake.
Icyakora yahakanye ko atigeze ahunga kuko icyamuteye kujya I Karongi yabitewe n’ubwoba.
Yavuze ko ibyo byaha abyemera akaba akwiriye kubabarirwa bitewe n’uko yari yagize ihungabana.
Yibukije Urukiko ko Umushingamategeko yateganyije gucibwa amande bityo ko atakomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge, yavuze ko DJ Toxxyk yimwe uburenganzira bwo kujya kwipimisha ibiyobyabwenge ngo haboneke ibizami bya gihanga.
Kuba iwe harafatiriwe ibiyobyabwenge, yavuze ko nta laboratwari yapimye ibyo biyobyabwenge bityo akumva ko isakwa ryakozwe nta burenganzira Ubugenzacyaha bwari bufite.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha yongeye asubiramo ibyaha byose DJ Toxxyk ashinjwa ndetse agaragaza ko batari mu rubanza mu mizi kugirango basobanure akantu ku kandi.
Ku mpamvu DJ yatanze Umushinjacyaha yavuze ko hari abafunze bafite abana, ababyeyi n’ubucuruzi.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku mpamvu zikomeye, bugaragaza ko n’ubundi afunguwe ashobora gutoroka ubutebera nkuko yatorotse akimara gukora icyaha akurikiranweho.
Umushinjacyaha yavuze ko umwishingizi ntawe babonye bityo Urukiko ruzafate umwanzuro unyuze mu mucyo.
Urubanza rwapfundikiwe rushyira isomwa ry’Urubanza ku itariki 09 Mutarama 2026 saa cyenda.


Promote our brand, reap the rewards—apply to our affiliate program today!
Monetize your audience—become an affiliate partner now!
Partner with us and enjoy high payouts—apply now!