Umuhanzi wo muri Nigeria yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka

Abantu benshi muri Nigeria bagaragaje agahinda kubera urupfu rw’umuhanzi wari ukizamuka wapfuye ku wa gatandatu nyuma yo kurumwa n’inzoka mu murwa mukuru, Abuja.

Ifunanya Nwangene w’imyaka 26, yamenyekanye ubwo yerekanaga impano ye mu irushanwa rya The Voice Nigeria mu 2021. Yari azwiho kubasha kuririmba injyana za jazz, soul, opera, n’umuziki wa cyera.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuntu uzi kwita ku nzoka arimo gusohora inzoka mu nzu (apartment) y’uyu muhanzi, mu gihe abantu bari hafi bumvikana batangara ngo: “Ni cobra!”.

Inshuti ye ya hafi, Sam Ezugwu uri mu bakuriye inzu ya muzika Ifunanya yakoreragamo, yabwiye BBC ko uyu muhanzi yari “icyamamare kirimo kuzamuka”.

Sam yavuze ko yariho ategura ‘contert’ ya mbere ya Ifunanya wenyine muri uyu mwaka. Kandi ko uyu mukobwa yari yaranize gushushanya inyubako.

Hillary Obinna, indi nshuti ye baririmbanaga, yabwiye BBC ko Ifunanya yari asinziriye “akangurwa no kurumwa n’inzoka”.

Obina avuga ko nyuma basanze inzoka ebyiri mu nzu ye.

Ifunanya yabanje kuvurirwa ku bitaro bito biri hafi ariko yasanze nta muti urwanya ubumara (antivenom) bafite maze ajya ku bitaro bikuru.

Uyu muhanzi yapfuye afite imyaka 26

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *