Umunyarwenya Mitsutsu wari umaze igihe yerekana agahinda yatewe n’umukobwa wamutaye mu rukundo yaraye atanze ibirori ubwo yambikaga impeta umukunzi amusaba ko yazamubera umugore w’ibihe byose.
Byabaye mu ijoro ry’itariki 07 Nyakanga 2025, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri sinema, inshuti n’abavandimwe.
Mitsutsu yagarageje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubwirwa ‘Yes’ n’uyu mukobwa witwa Kirezi Rosine.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Urukundo rugira igisobanuro iyo ndikumwe nawe, wakoze kunyemerera kuba uwange iteka ryose imbere y’inshuti n’abavandimwe ndetse n’isi yose muri rusange. Ntuzicuza isegonda na rimwe tuzamarana. Ndagukunda.”
Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi mike agaragaza agahinda yatewe na Nana yavugaga ko bahoze bakundana ndetse rimwe na rimwe akumvikanisha ko akimukunda yifuza ko basubirana.
Mu gihe uyu mukobwa we yavugaga ko yamufataga nk’inshuti bisanzwe kuko bakinanaga muri filime zitandukanye, byatumaga amufata nk’uwo bakorana gusa.
Amakuru avuga ko Mitsutsu n’umukunzi we batari bamaze igihe kinini bakundana ibyo bashingira ku biganiro amaze iminsi akora aririra gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we.







