Umuhanzi Nyarwanda Umutare Gaby yerekanye amarangamutima ye nk’umubyeyi nyuma yo gusoma urwandiko yandikiwe n’umwana we amubwira ko ari byose kuri we.
Uyu muhanzi ibi yabinyujije ku rubuga rwe, ubwo yashyiragaho amafoto atatu harimo ibaruwa yandikiwe n’umukobwa, indi ari iyo arikumwe nawe n’indi ye ya kera ateruwe na nyina.
Yahise arenzaho amagambo agira ati “Nubwo umubabaro n’urukundo rucye bigwiriye muri bene muntu, Kandi bisakazwa ku bwinshi… Hari ibyiza byinshi bipfundikirwa… Nkiki n’imbaraga…inkomezi k’umutima w’umubyeyi.”
Iyo baruwa umwana we witwa Amanda yari yanditse yavugaga ko amukunda (Se) kubera ko abakorera ibintu byose, nabo bakaba babimushimira kubera n’umuhate abikorana.”
Umutare Gaby na Nzere Joyce (umugore we) bahamije isezerano ry’urukundo rwabo ku wa 16 Nyakanga 2017. Ubu babana muri Leta ya New South Wales iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Australie mu Mujyi wa Goulburn. Muri Kamena 2018 nibwo bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa.
Uyu muhanzi wari warahagaritse umuziki ubu yamaze kuwugarukamo. Azwi mu ndirimbo nyinshi nka ‘Ntukangure’, ‘Mesa kamwe’, ‘Ntawundi’, ‘Ayo bavuga’, ‘ Urangora’ n’izindi.




