Annette Murava yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’umugabo we Habiyaremye Zacharie ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, atungura abantu kuko yahaje ahetse umwana.
Ni urubanza rwabereye mu muhezo, rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 7 Nyakanga 2025 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwajuririwe na Bishop Gafaranga wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.
Umugore wa Bishop Gafaranga ni umwe mu bahagaraye afite n’agahinda kenshi. Annette Murava yaje gusohorwa mu rubanza rwa Bishop Gafaranga aho yari yaje ku rukiko ahetse umwana nkuko tubikesha urubugwa rwa Youtube rwa 3D TV.
Uyu mugore wa Bishop Gafaranga yagaragaje agahinda gakomeye kubera ifungwa ry’umugabo we, aho yanageze n’aho arira.
Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire bwe uyu munsi ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo.
Bishop Gafaranga yajuririye iki cyemezo asaba gukurikiranwa ari hanze, nk’uko n’ubundi yabisabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwaburanishije urubanza rwa mbere.


