Nyuma y’imyaka ibiri atandukanye n’umugabo yashinjwaga gutwara undi mugore, Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava yabonye umuhoza amarira ,
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mama Sava akomeje kugaragaza umusore yihebeye ndetse anongeraho imitoma myinshi igaragaza urwo amukunda.
Ati “Wavukiye gutuma umutima wanjye ukunda. Njye ntabwo ngukunda gusa ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”
Aya ni amagambo Mama Sava akunze gusangiza abamukurikira ayaherekesheje amafoto ari kumwe n’uyu musore yihebeye.
Mama Sava agaragaje ko afite umukunzi mushya nyuma y’uko mu 2023 yemeje ko yatandukanye na Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana.
Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwa Mama Sava na Alpha zigiye hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava, bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanganywe umuryango.


