Cristiano Ronaldo yaguze inzu y’agatangaza ku kirwa cyo mu nyanja itukura

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al-Nassr, Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodríguez, baguze inzu ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 7£ (agera kuri miliyari 13,7 Frw) ku kirwa cyo mu Nyanja Itukura.

Ronaldo ukinira Al Nassr, yahawe miliyoni 492£ (miliyari 967,7 Frw) muri Kamena, ubwo yongeraga amasezerano yo gukomeza gukinira iyi kipe yo muri Arabie Saoudite kugeza mu 2027.

Kuri ubu we n’umugore we Georgina Rodríguez bamaze kwibikaho umutungo mushya, bagura inzu ebyiri ziri mu bilometero 26 uvuye muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, hagati mu Nyanja Itukura.

Ni inzu ziri mu bilometero 1287 uvuye m Mujyi wa Riyadh aho akinira, ku Kirwa cya Nujuma, aho kuhagera bisaba gukoresha ubwato.

Agaciro k’imwe muri izi nzu zombi kabarirwa muri miliyoni 3,5£ (miliyari 6,8 Frw) ndetse zombi zubatse ku buryo zigira aho zihurira zigakora uruziga rumeze nk’impeta.

Ni agace karimo amazu menshi yubatswe kimwe, aho yashushanyijwe n’Umwongereza Norman Foster. Kuhagera bisaba kubanza gukoresha indege igwa ku Kibuga Mpuzamahanga cyo ku Nyanja Itukura.

Bivugwa kandi ko izi nzu zigura hagati ya miliyoni 3£ na miliyoni 4,5£, imwe muri zo ifite ibyumba bitatu mu gihe indi ifite ibyumba bibiri.

Hafi y’izo nzu zihenze ku kirwa, hari ikibuga cya Golf n’ahantu ho gufatira amafunguro, aho hari hoteli 10 zikora n’izindi 11 zizafungura mu gihe kiri imbere.

Ikinyamakuru Saudi Gazette cyatangaje ko Ronaldo yavuze ko we n’umuryango we bishimiye Ikirwa cya Nujuma kuva bakigezeho bwa mbere.

Ati “Kuva ku nshuro ya mbere tuhasura, Georgina nanjye ubwanjye, twumvise ari ahantu heza ndetse iki kirwa gifite ubwiza karemano. Ni ahantu twumva hari amahoro n’umutuzo.”

Umuyobozi Mukuru wa Red Sea International, John Pagano, yagize ati “Twishimiye kwakira Cristiano na Georgina mu muryango wacu.”

Agaciro k’imwe muri izi nzu zombi kabarirwa muri miliyoni 3,5£ (miliyari 6,8 Frw)
Kugera ku iki kirwa bisaba gukoresha ubwato
Cristiano n’umugore we bishimiye iki kirwa

One thought on “Cristiano Ronaldo yaguze inzu y’agatangaza ku kirwa cyo mu nyanja itukura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *