Ibyo Prophète Joshua yakoreye Platini na Nel Ngabo byatunguye benshi

Uwiyita umukozi w’Imana, Prophète Joshua yavuze ko atagihaye Platini na Nel Ngabo miliyoni 5 Frw yabemereye ubwo yaguraga album yabo ‘Vibranium’.

Aya mafaranga Prophète Joshua yayemereye mu gitaramo cyabereye muri ‘Zaria Court’ ku wa 29 Kanama 2025 ubwo yari yitabiriye ubutumire bwa Platini wari wamutumiye kumva kuri album ye na Nel Ngabo ‘Vibranium’.

Imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Prophète Joshua yarahagurutse agira ati “Platini yarantumiye, ndavuga nti ngomba kuhagera. Ku bw’ibyo ndaguha miliyoni 5 Frw ejo Saa Tatu za mu gitondo.”

Ni amafaranga yemeye icyakora ntiyatangwa, ariko nyuma y’amezi atatu avuga ko atazigera atanga ayo mafaranga ku mpamvu zitandukanye.

Uyu mugabo yavuze ko bamwakiriye nabi bakamwicaza ahantu habi bityo aberurira ko bakwiye gukurayo amaso atazigera abaha amafaranga yabemereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *