France Mpundu yageze kuri ‘final’ muri Secret Story

France Mpundu uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, yageze mu cyiciro cya nyuma cya ‘Secret Story’, mu gihe batatu bagomba gutoranywamo umwe utaha bo batangiye guhatana mu majwi.

Uyu mukobwa kugera mu cyiciro cya nyuma yagendeye ku itike ya Moctar, umusore uherutse kumwambikira impeta muri iki kiganiro.

Moctar ni we wa mbere mu bahatanye wabashije kwegukana itike yo kugera mu cyiciro cya nyuma. yayegukanye nyuma yo kubasha kuvumbura umubare w’ibanga mu kizamini bari babahaye.

Nyuma yo gutsindira iyi tike, Moctar yasabye ko yayiha umukunzi we, France, maze abategura irushanwa barabyemera.

Ibi Moctar yabikoze kuko yari yizeye ko nta kabuza azagera mu cyiciro cya nyuma, cyane ko ari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana ‘Secret Story’ kubera uburyo akomeje kwitwara muri iyi nzu ahuriyemo na bagenzi be.

France yagiriye amahirwe muri iki kiganiro ubwo bamwambikaga impeta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *