Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aritegura kwitabira igitaramo kizabera i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Abarabu.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba taliki ya 6 Ukuboza 2025, kibere ahitwa Grand continental hotel Deira mu kabyiniro kitwa Venom. Muri iki gitaramo The Ben azafatanya na Dj Flix nawe uzaba aturutse mu Rwanda.
Nyuma ya Dubai The Ben ari no gutegura ikindi gitaramo cye ngaruka mwaka yise ‘The New Year Groove’ kizabera muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2025.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura igitaramo cye mu ntangiro z’iki cyumweru yasuye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Amakuru ava mu itsinda rikorana na The Ben avuga ko bahuye na Minisitiri Utumatwishima bagirana ibiganiro bitandukanye bigamije kurebera hamwe iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Minisitiri Utumatwishima yishimiye igitekerezo cy’igitaramo byitezwe ko kizahuza Bruce Melodie na The Ben bakunze guhangana mu muziki.
The Ben yaheruka Dubai muri 2019 mu gitaramo kiswe One Africa music fest, gitegurwa na sosiyete yitwa One Africa global. Icyo gihe yahuriyemo n’abahanzi bakomeye muri Muzika ya Afurika nka Wizkid, Burna Boy, Diamond Platnumz n’abandi benshi.



