Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo wari umaze iminsi muri Uganda, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025 azize uburwayi.
Gogo yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025 nkuko byatangajwe n’ibitaro bya Kyegera Doctors Center bya Uganda.
Ku wa 28 Kanama 2025 ari bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025, kibera i Mbarara.
Gogo yatangiye kurwara araremba, ariko abantu bagira ngo biri bworohe cyane ko ubu burwanyi yari asanzwe abufite.
Ubu burwayi bwarushijeho gukomera birangira ajyanwe kwa muganga, ariko akigerayo ahita yitaba Imana.


https://shorturl.fm/omT7j
https://shorturl.fm/kQnSf
https://shorturl.fm/JvrUa
https://shorturl.fm/r5Wfv
https://shorturl.fm/nyJ0c