Umuraperi Diplomate ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi

Diplomate abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 3 Nzeri 2025.

Yagize ati “Ruhukira mu mahoro mama, Urukundo, umurava n’ubugwaneza byawe bizahora muri njye. Warwanye kugeza ku mwuka wawe wa nyuma, ntwari yanjye uri byose.”

Umubyeyi wa Diplomate yitwaga Kantengwa Aziz Jannat akaba yaravutse mu mwaka wa 1952.

Kuri ubu ikiriyo kiri kubera Kabeza ahazwi nka Samuduha.

Diplomate cyangwa Dip G ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka Kure y’imbibi,Umucakara w’ibihe, indebakure, Umunsi ukeye n’izindi nyinshi.

Umubyeyi wa Diplomate yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *