Visit Rwanda mu mikoranire n’amakipe akomeye muri NBA na NFL

Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kivuga ko cyagiranye amasezerano y’”imikoranire y’igihe kirekire” n’ikipe ya basketball ya LA Clippers yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika (NBA) n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Los Angeles Rams yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu (NFL), yo kurwamamaza binyuze muri gahunda yo gushishikariza abantu kurusura ya ‘Visit Rwanda’….

Read More

Umufaransa Ousmane Dembélé yegukanye ’Ballon d’Or’ 2025

Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya PSG, yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku Isi muri ruhago ’Ballon d’Or’ 2025 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere. Ibi bihembo gitegurwa n’ikinyamakuru France Football cyatangiwe mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa, byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho muri byinshi bitangwa haba hahanzwe amaso igihembo…

Read More

Volleyball: Hatowe abayobozi bashya muri (FRVB)

Kuwa Gatandatu i tariki 20 Nzeri 2025 mu cyumba cya Hotel Hill Top hateraniye inama rusanjye y’Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda wa Volleyball (FRVB). Inama rusange y’abanyamuryango ba Volleyball mu Rwanda yariyo gutora abayobozi bashya b’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB nyumva ya manda y’imyaka 4 ishize nkuko biteganywa n’amategeko agenga iri shyirahamwe…

Read More

Ibyavuye mu rubanza rwa Thomas Partey ushinjwa gufata ku ngufu abagore batatu

Thomas Partey wahoze akinira ikipe ya Arsenal yahakanye gufata ku ngufu abagore babiri no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina ku wundi mugore wa gatatu. Uyu Munya-Ghana ukina hagati mu kibuga yahakanye ibirego bitanu byo gufata ku ngufu n’ikirego kimwe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ubwo yitabaga urukiko rwa Southwark Crown Court i London ku wa gatatu….

Read More

Uko Team Rwanda izaseruka mu byiciro 13 bya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Amagare (Team Rwanda) igiye kugaragara mu byiciro byose byemewe, ikoresheje abakinnyi 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Iyi Shampiyona y’Isi, izaba ku nshuro ya 98, izaba ifite umwihariko…

Read More

RIB yafunze Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko abarimo Kalisa Adolphe ‘Camarade’ wari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, (FERWAFA) na mugenzi we warushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu (Amavubi) bari mu maboko y’Ubugenza cyaha bwa (RIB). Mu gicamunsi cyo kuwa kabiri i Taliki 16 Nzeri 2025 binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa (X), Urwego rw’ubugenza cyaha…

Read More

CECAFA yasabye imbabazi ikipe ya APR FC

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, CECAFA, bwasabye imbabazi ikipe ya APR FC kubera amakuru yatanzwe nabi bigatuma iyi kipe idahabwa imidari yayo uko bikwiye. APR FC yegukanye umudari wa Bronze mu mikino yasojwe kuri uyu wa Mbere, gusa iza gutungurwa n’uko itambitswe imidari yatsindiye nyuma yo kubwirwa ko iri…

Read More

Ikipe y’igihugu ya Volleyball U20 yageze mu Misiri amahoro.

Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yageze mu Misiri Amahoro ahazabera igikombe cy’ Afurika. Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 11 Nzeri nibwo ikipe y’igihugu y’ingimbi mu mukino wa volleyball yageze mu gihugu cya misiri ahazabera igikombe cy’ Afurika. Mu rugende rurerure uvuye i Kigali, ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20, yageze…

Read More