Umunyemari Jeff Bezos yakoze amateka yunguka miliyari 24 z’Amadorali mu munsi

Umunyemari Jeff Bezos yungutse miliyari 24 z’Amadorali mu munsi umwe kubera ko ikigo cya Amazon yashinze cyaciye agahigo k’uko imigabane yacyo yazamutse cyane kurusha uko byahoze. Tariki ya 31 Ukwakira 2025, iki kigo cyatangaje ko inyungu cyabonye kuri uwo munsi zazamutseho 11,5%, ibi byatumye umugabane umwe w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane rya Wall Street,…

Read More

Byatangajwe ko Samia Suluhu yatsinze amatora ya Perezida ku bwiganze bwo hejuru

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan, wari usanzwe ari Perezida, ari we watsinze amatora ya perezida yabaye ku wa gatatu, n’amajwi hafi 98%. Komisiyo y’amatora itangaje ibi mu gihe hari ubwoba ko abantu babarirwa mu magana bapfiriye mu mvururu zabaye mu minsi yakurikiye amatora. Akanama k’amatora katangaje ko Perezida Samia yatsindiye manda…

Read More

StarTimes yerekanye “A Glimpse of China in the New Era”Igaragaza isura nshya y’u Bushinwa muruhando Nyafurika

StarTimes yatangije ku mugaragaro igihe gishya cya filime mbarankuru yiswe “A Glimpse of China in the New Era”, igamije guha abareba televiziyo uburyo bushya bwo gusobanukirwa umuco, ubuzima n’ubwiza bw’igihugu cy’u Bushinwa, binyuze mu maso y’abanyamahanga bahatuye. Iyi filime yerekanwe kuva muri Nzeri kugeza mu kwezi kw’Ukwakira kuri shene za televiziyo nka ST Zone, ST…

Read More
Bill gates mambo1

Abantu mu Buhinde bacitse ururondogoro kubera umuherwe Bill Gates

Abantu mu Buhinde bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Bill Gates, umwe mu bagabo bakize ku Isi, ari mu kiganiro cy’urwenya gitambuka kuri Televiziyo cyitwa Kyunki Saas Bhi Kabhi Bahu Thi, bishatse kuvuga ngo “Na nyirabukwe w’umuntu yigeze kuba umukazana”. Iki kiganiro Gates agaragaramo ari kuganira n’umukinnyi akaba n’uwigeze kuba minisitiri, Smriti Irani, bavuga ku buzima…

Read More

Sadate yasabye imbabazi bitewe n’ibyo aherutse gutangaza bigateza impaka

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi gaciciritse Abarundi n’Abanyekongo, asaba imbabazi abagizweho ingaruka n’ubutumwa bwe. Ni nyuma yuko uyu mushoramari ukunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo atangaje ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane ku buryo mu bihe biri imbere bashobora kuzaha akazi abaturanyi…

Read More

Raila Odinga yitabye Imana ku myaka 80

Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yapfuye afite imyaka 80 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo muri icyo kigo. Odinga yapfiriye mu bitaro by’amaso byitwa Ayurvedic eye hospital-cum-research centre biherereye ahitwa Koothattukulam mu karere ka Ernakulam. Urupfu rwe rwabaye mu masaha…

Read More

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi ku myaka 64 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakorana muri Transparency Rwanda. Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004….

Read More

Ikoranabuhanga rya AI ryagizwe minisitiri muri Albania rikomeje guteza impagarara

Ijambo rya mbere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano riherutse kugirwa minisitiri ryateje impagarara mu Nteko Ishinga Amategeko muri Albania. Ku wa 14 Nzeri 2025, ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama, yatangaje ko yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ubwenge buhangano (AI chatbot) nka minisitiri, mu buryo bwo kurwanya ruswa. Nyuma iri koranabuhanga ryiswe Diella ryahise rihabwa umwanya mu…

Read More

U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano mashya y’ubutwererane mu bya gisirikare n’umutekano

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa byasinyanye amasezerano mashya agamije kwagura ubutwererane mu bya gisirikare no mu by’umutekano. Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza umubano mwiza w’ibihugu byombi usanzwe utagira amakemwa. Uwo muhango wo gushyira umukono ku…

Read More