Editor

Kapiteni wa APR FC yiseguye ku bafana

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025. Ni imyitozo yakorewe Ishyorongi aho APR FC isanzwe ikorera ndetse itangazamakuru abafana bari bemerewe kuza kureba iyi myitozo, hagira bamwe bagira ibyo batangaza. Umwe mu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru harimo na Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR…

Read More

Gen-Z Comedy Show igiye kujya itambuka kuri ZACU TV

ZACU TV yamaze kugura uburenganzira bwo kwerekana Gen-Z Comedy Show, kimwe mu bitaramo by’urwenya bikomeye kandi bikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo. Ibi byatangajwe nyuma y’amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, hagati y’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment buyobowe na Misago Wilson ndetse na Fally Merci, utegura akanayobora ibitaramo bya…

Read More

Amatike y’umukino wa APR FC na Rayon Sports yageze hanze

Amatike y’umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports yamaze kujya hanze aho ku mafaranga ibihumbi bibiri byonyine, abakunzi ba ruhago bakwirebera umukino utegerezwa kurusha iyindi muri Shampiyona. Uyu mukino uzwi nka Derby y’Imisozi Igihumbi, uteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo, saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro, aho ikipe…

Read More

Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yitabye Imana

Umuhanzi wo hambere, Ngabonziza Augustin, wamenyakanye mu ndirimbo yamamaye cyane ‘Ancilla’, yitabye Imana 2025 azize uburwayi. Uyu muhanzi yamenyakanye cyane muri orchestre zitandunye nka ‘Les Citadins’, ari na we wayishinze afatanyije na mukuru we Ngaboyisonga Bernard, banafatanyije mu bihangano bitandukanye, nk’uko byatangajwe na Andre Glomyko wabanye na we, wanamufashije mu by’umuziki, mu kiganiro yagiranye na…

Read More

Umunyemari Jeff Bezos yakoze amateka yunguka miliyari 24 z’Amadorali mu munsi

Umunyemari Jeff Bezos yungutse miliyari 24 z’Amadorali mu munsi umwe kubera ko ikigo cya Amazon yashinze cyaciye agahigo k’uko imigabane yacyo yazamutse cyane kurusha uko byahoze. Tariki ya 31 Ukwakira 2025, iki kigo cyatangaje ko inyungu cyabonye kuri uwo munsi zazamutseho 11,5%, ibi byatumye umugabane umwe w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane rya Wall Street,…

Read More

Byatangajwe ko Samia Suluhu yatsinze amatora ya Perezida ku bwiganze bwo hejuru

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan, wari usanzwe ari Perezida, ari we watsinze amatora ya perezida yabaye ku wa gatatu, n’amajwi hafi 98%. Komisiyo y’amatora itangaje ibi mu gihe hari ubwoba ko abantu babarirwa mu magana bapfiriye mu mvururu zabaye mu minsi yakurikiye amatora. Akanama k’amatora katangaje ko Perezida Samia yatsindiye manda…

Read More

Ibyishimo ni byose kuri Dauda Yussif na Sy Mamadou bari barafatiwe ibihano

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b’iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite bagaragarije mu Misiri, ryarangiye, hagafatwa icyemezo ko bagaruka mu mwiherero nyuma yuko bemeye amakosa bakoze bakanayasabira imbabazi. Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa APR FC, bwavuze ko “Komite ishinzwe imyitwarire y’ikipe yateranye, ikiga ku…

Read More