ZACU TV yamaze kugura uburenganzira bwo kwerekana Gen-Z Comedy Show, kimwe mu bitaramo by’urwenya bikomeye kandi bikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Ibi byatangajwe nyuma y’amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, hagati y’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment buyobowe na Misago Wilson ndetse na Fally Merci, utegura akanayobora ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show.

Mu isinywa ry’aya masezerano, Fally Merci yatangaje ko yishimiye kuba Gen-Z Comedy Show igiye kujya yerekanwa kuri ZACU TV kuko bizarushaho kuyongerera imbaraga, ndetse n’abantu bacikanwe n’ibice byayo bisanzwe bikorwa buri wa Kane, bakajya babasha kubibona umunsi ukurikiyeho kuri ZACU TV.
Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Misago Wilson, yavuze ko intego za ZACU TV ari uguteza imbere ibihangano bikorerwa mu Rwanda. Bityo kugura uburenganzira bwo kwerekana Gen-Z Comedy Show biri mu ntambwe ikomeye yo gukomeza gushyigikira abanyempano mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Gen-Z Comedy Show izatangira gutambuka ku itariki ya 14 Ugushyingo, ikajya itambuka buri wa Gatanu saa 17h30 na saa 20h00 kuri ZACU TV, shene ya 3 isanzwe iboneka kuri CANAL+ honyine.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy Show byatangiye mu 2022, bigenda byaguka, ndetse mu minsi ishize bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu bimaze. Bikunzwe n’abantu b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko, kandi ubuyobozi bw’iki gitaramo ntibuhwema gutumira abanyarwenya bo mu bihugu by’abaturanyi.

Nyuma yo gusinya amasezerano, Misago Wilson na Fally Merci bafashe ifoto y’urwibutso
Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Misago Wilson na Fally Merci basinya amasezerano yo kwerekana Gen-Z Comedy Show kuri ZACU TV
ZACU TV isanzwe yerekana filime ziri 100% mu Kinyarwanda, ubu ikaba igiye no kujya yerekana Gen-Z Comedy Show.


