Mu ntara y’ Amajyarugu mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze umugore yarumye umugabo we igitsina abishaka agambiriye kwihorera.
Umugabo wo mu Karere ka Musanze Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, umugore yarumye igitsina umugabo we bari mu buriri.
Umugore avuga ko intandaro yo kuruma umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko, ishingiye ku gikorwa cyo mu buriri.

Uyu mugabo ashinja umugore we kumwima, naho undi akavuga ko mugenzi we amufata nk’itungo. Uyu mugabo n’umugore we babana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bombi bemera ibi byo kurumana, kuko ngo byabaye ubwo umwe yahindukizaga undi mu buriri ngo batere akabariro. Umugabo avuga ko umugore we yabanje kumuruma ku itama, agakomereza no mu myanyayibanga ye,
Yagize ati “amfata n’amaboko yombi, ahita anduma hano bwa mbere, nshatse kuzamura umugeri, numva yamanutse hasi, imbaraga zihita zicika.”
Uyu mugabo avuga ko akimara kurumwa ku gitsina, yahise yihutira kujya kwa muganga, baramupfuka, bamuha n’imiti yo kugabanya uburibwe, dore ko ngo yaribwaga cyane kuko ngo yari yakomeretse cyane.

Umugore we avuga ko kuruma umugabo we, yabitewe n’uko uyu bashakanye asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi itamunyura iyo bageze ku ngingo yo gukora igikorwa cyo mu buriri, kuko aba ashaka kukimukoresha bunyamaswa, kandi ko aba yasinze.

