Urukundo rugeze aharyoshye kuri Katy Perry n’uwahoze ayobora Canada

Hakomeje kunugwanugwa urukundo n’umubano udasanzwe hagati y’umuririmbyi w’icyamamare, Katy Perry n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, nyuma y’uko amafoto yabo mashya agaragaye basomana bari mu bwato hafi y’i California. Aya mafoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Daily Mail ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, agaragaza Perry w’imyaka 40 yambaye umwenda wo kogana w’umukara, yegamye…

Read More

Uko Dorcas yatewe agahinda gakabije no kurongorwa kwa Vestine

Kamikazi Dorcas yasobanuye agahinda gakabije ‘depression’ yatewe n’uko umuvandimwe we bakuranye bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, atari kumubona hafi ye nyuma yo kurongorwa. Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro bagiranye na MIE Empire, kijyanye n’imyiteguro barimo y’ibitaramo bari gutegura by’umwihariko ibizabera muri Canada byiswe ’Yebo Concerts’. Kamikazi Dorcas yavuze ko nyuma yo kurongorwa k’umuvandimwe we…

Read More

Ibyo wamenya kuri Filime ‘The Bridge of Christmas’ izagaragaramo musaza wa Alyn Sano

Sano Panda utunganya indirimbo akaba n’umuvandimwe w’umuhanzikazi Alyn Sano ni umwe mu bakinnyi b’imena bazagaragara muri filime y’urukundo yitwa ‘The Bridge of Christmas’ aho azaba akundana na Irakoze Ariane Vanessa umaze kubaka izina muri uyu mwuga. Sinema Nyarwanda ni kimwe mu biri gutera intambwe ikomeye muri ibi bihe bitewe na Televiziyo ya Zacu yaje ifite…

Read More

Inkuru ishimishije kuri Bishop Gafaranga

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga wari umaze amezi arenga atanu afunze, yarekuwe nyuma yo guhanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo Bishop Gafaranga.  Uru rukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse…

Read More

Papa Cyangwe bwa mbere yerekanye umugore we n’umwana – AMAFOTO

Umuhanzi w’umuraperi Papa Cyangwe bwa mbere yerekanye umugore we Christa Tete hamwe n’imfura babyaranye avuga ko abo bombi ari ubuzima bwe. Uyu muhanzi ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ubwo yashyiraga hanze amafoto arikumwe n’umugore we hamwe n’umwana babyaranye arenzaho amagambo agira ati “Ubuzima bwanjye, urukundo rwanjye, umuryango wanjye.” Abakurikira uyu muhanzi ku mbuga…

Read More

Afrique agiye gusohora Album ya mbere yise ‘In 2 Stay’

Kayigire Josue wamenyekanye mu muziki ku izina rya Afrique yatangaje ko agiye gushyira hanze Album yise ‘In 2 stay’ yagiye ahurizaho abahanzi batandukanye harimo n’abo hanze y’u Rwanda. Iyi Album ya Afrique izajya hanze ku mugaragaro yose taliki ya 28 Ukwakira 2015. Igizwe n’indirimbo 13 hariho n’indi imwe yahaye abakunzi be nk’impano yise ‘Alhamdullilah.’ Muri…

Read More

Abarimo Riderman na Dj Toxxyk bazasusurutsa abafana ba Amavubi

Umuhanzi w’umuraperi Riderman afatanyije n’aba Djs barimo Toxxyk na Pyfo nibo bazasusurutsa abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi ku mukino uzayihuza na Benin. Tariki 10 Ukwakira 2025, hateganyijwe umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Benin mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba muri 2026. Ni umukino uzaba utoroshye kuko izi kipe zirifuza…

Read More

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi ku myaka 64 y’amavuko. Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakorana muri Transparency Rwanda. Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004….

Read More

Chriss Eazy agiye kuzajya yamamaza Mützig

Inzoga imenyerewe kandi ikunzwe cyane mu Rwanda (Mützig), yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya uzajya wamamaza ibikorwa byayo. Ubu bufatanye bugamije kurushaho kwegera abakunzi b’icyo kinyobwa gikunzwe n’abatari bake hagamijwe kugera ku ntego n’icyerekezo by’Igihugu. Uyu muhanzi azagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza icyo kirango, mu birori hamwe n’ibikorwa byo kumenyekanisha iyo…

Read More