Kayigire Josue wamenyekanye mu muziki ku izina rya Afrique yatangaje ko agiye gushyira hanze Album yise ‘In 2 stay’ yagiye ahurizaho abahanzi batandukanye harimo n’abo hanze y’u Rwanda.
Iyi Album ya Afrique izajya hanze ku mugaragaro yose taliki ya 28 Ukwakira 2015. Igizwe n’indirimbo 13 hariho n’indi imwe yahaye abakunzi be nk’impano yise ‘Alhamdullilah.’
Muri izo ndirimbo zigize Album ye harimo izasohotse hakaba n’izindi zitarajya hanze. Mu bahanzi bakoranye indirimbo kuri iyi Album harimo Drama T w’i Burundi bakoranye iyitwa ‘Sinjye.’
Abandi ni uwitwa Elijah Kitaka bakoranye iyitwa ‘Jennifer’, Magna Romeo bakoranye iyitwa ‘Day’, Bushali bakoranye iyitwa ‘Outside’ na Mudra D Viral bakoranye iyitwa ‘All over.’
Iyi Album ya mbere kuri Afrique yagiye ikorwaho n’aba Producers bakomeye barimo “Loader, Niz Beatz, Phantom, Pastor P, Santana Sauce, Mamba, Evydecks, Yeweeh n’abandi.
Kuri iyi Album ya mbere ya Afrique ntabwo hagaragaraho zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana nka ‘Agatunda na Rompe’ gusa izi yazikoze akiri gufashwa mu muziki n’umuhanzi Nyarwanda uba USA witwa Real Pac nyuma baza gutandukana.
Fayzo ukurikirana inyungu ze aganira na MAMBO1 yagize ati “Ubu ni mushya kuva yatandukana na bamufashaga mbere ari gukora ibintu bye neza mu mahoro.”
Kuri ubu akaba afashwa n’abarimo Fayzo uzwi mu gukora amashusho y’abahanzi hamwe na Producer Niz Beatz utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.



