Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya Noopja mu muziki Nyarwanda yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa mu ruganda rw’umuziki aho bamwe bitana bamwana bashinja abandi ko aho guteza umuziki imbere ahubwo bakomeje kugenda bawuroha mu manga.
Ibi bije nyuma yaho abareberera inyungu z’abahanzi barimo Alex Muyoboke hamwe na Coach Gael bateranye amagambo berekana ko ibyo buri umwe akora ntabyo asobanukiwe.
Noopja washinze inzu y’umuziki ya Country Records akaba n’umwe ukorana bya hafi na Alex Muyoboke yerekanye amarangamutima ye avuga ko umuziki wo mu Rwanda wuzuyemo abacanshuro benshi biyitirira ibintu bagamije kuwugusha mu manga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Abirirwa biyitirira ko bagize byinshi bakora muri music industry nibo ahubwo bafashe runini mu harindimuka ha music yacu. Ni abanyamatiku, inda nini, abacanshuro, barema inzagano, barirarira, bagenzwa no gusenya, baharanira ibyubahiro, bashaka amaronko. Hagowe ababishinga.”
Abamukurikirana kuri uru rubuga bagiye batanga ibitekerezo kuri ubwo butumwa bwe bamwe bakerekana ko ibyo yavuze ari ukuri abandi bakamunenga bamubaza niba we hari icyo yaba amaze gukora kigaragaza ko hari aho yagejeje uruganda rw’umuziki Nyarwanda.
Noopja uretse kuba ari umuhanzi ni umushoramari mu muziki kuko afite Studio hamwe n’igitangazamakuru.

Noopja na we ni umwe mu bashoramari bari mu muziki Nyarwanda

