Uko iminsi iza indi igataha, hari imico imwe n’imwe yafatwaga nka kirazira mu bihugu bitandukanye ku Isi ijyenda ihabwa intebe y’icyubahiro cyane cyane mu bantu b’ibyamamare benshi bafatiraho icyitegererezo. Ugasanga hari impaka ndende ku bijyanye n’ubusambanyi bw’abahuje igitsina (ubutinganyi).
Mu bihugu byinshi byateye imbere, umuco w’ababana cyangwa abaryamana bahuje ibitsina wamaze kuba ikintu gisanzwe kera cyane. Ariko noneho wamaze no kugera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Na bamwe mu byamamare ntibatanzwe. Benshi mu bafatwa nk’ikitegererezo cy’abayobozi b’ejo hazaza bamaze kuyoboka iyi nzira, aho bari kumara kubona ubutunzi no kwandika izina bakumva nta ko mpamvu yo gushaka abagabo cyangwa abagore bagahitamo kwibanira nabo bahuje igitsina.
Ibi byatumye n’ibigo bikomeye ku isi cyane cyane ibitunganya amafilime byamamaza uyu muco. Ku bantu bakunda kureba filime zirahari nyinshi zagiye zimenyekana ziri kwamamaza ubutinganyi.
Kuri benshi iki si ikibazo kuko zirebwa n’abantu bakuru, ariko ibyaje kuba ikibazo gikomeye kinateje impungenge ni uko batangiye no kubishyira muri filime z’abana.
Umuraperi w’icyamamare Snoop Dogg yagaragaje impungenge kuri filime z’abana zigaragazwamo ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina avuga ko ari ikibazo gikwiriye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.
Ibi yabivugiye muri podcast “It’s Giving”, avuga ko filime ya Pixar yitwa “Lightyear” yamusize mu rujijo ubwo yajyanaga umwuzukuru we kuyireba mu 2022.
Iyo filime irimo igice kigaragaza abagore babiri babana, barera umwana ndetse bagasomana. Snoop avuga ko ubwo uwo mwanya wageze bari kuyireba, umwuzukuru we yahise amubaza ikibazo gikomeye ati “Papa Snoop, ese umugore ashobora gute kubyara ari kumwe n’undi mugore?”
Snoop avuga ko icyo gihe yumvise abuze icyo asubiza. Avuga ko yashidikanyije ku cyamujyanye kureba filime.
Ati “Njye sinari najyanywe no gusobanura ibi. Najyanywe gusa no kureba filime y’abana.”
Yakomeje avuga ko ibyo byamuteye ubwoba bwo kujyana abana kureba filime, kuko bashobora kubona ibintu byabatera kubaza ibibazo ababyeyi babo batiteguye gusubiza.
Ati“Ni abana bato. Ese koko bakeneye kwerekwa ibyo bintu bakiri bato? Iyo babajije ibibazo birenze ubushobozi bwawe, wumva uhuye n’ingorane.”
Ku rundi ruhande, filime “Lightyear” yabaye iya mbere ya Disney na Pixar yerekanye ku mugaragaro abahuje ibitsina mu buryo bukomeye.


