Imikino ihuza amakipe y’Ibihugu by’Afurika mu bagabo, mu mukino w’intoki wa Handball (Africa cup of Nations Men’s) riri kubera mu Rwanda ku nshura ya 27 rya tangijwe n’umukino w’ikipe y’Igihugu cy’uRwanda na Zambia.
Nyuma y’imyiyerekano y’Amakipe yitabiriye irushanwa Nyafurika rihuza amakipe y’Ibihugu riri kubera mu Rwanda, ikipe y’u Rwanda yakiriye ikipe ya Zambia ku mukino wa mbere.
Ni umukino watangiye i saa mbiri z’ijoro (20:00) Pm ku isaha yo mu Rwanda ku kibuga cya BK Arena. Ikipe y’u Rwanda yatangiranye ishyaka ridasanzwe ry’umukino wari wiganjemo amayeri menshi, umuvuduko no gutsinda ibitego hakiri kare, byagombaga kuyifasha kwegukana igice cya mbere cy’umukino u Rwanda ruri i mbere ku amanota 20 kuri 14 ya Zambia.
Igice cya kabiri ikipe y’uRwanda yagarutse yahinduye umukino ishingiye mu gusimbuza, aho umutoza yasimbuje ikipe yose y’uRwanda yari yabanje mu kibuga ashyiramo indi ikipe ya kabiri. Bidatinze ikipe ya Zambia igendeye ku mpinduka zari zimaze kuba yagerageje kuzamura ibitego yarifite igera ku manota 17 ikipe y’uRwanda ifite ibitego 23 bituma umutoza w’ikipe y’uRwanda asubizamo abakinnyi bari babaje mu kibuga.
Umukino waje kurangira ikipe ya Zambia inaniwe kwishyura ibitego 30 ikipe y’uRwanda yari maze kuyitsinda. Ibitego byari Rwanda 30vs19 Zambia.

