Abahanzi Nyarwanda bamenyerewe mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu barimo Mariya Yohana, Muyango, Sophie Nzayisenga n’abandi bataramiye abaturage bo mu karere ka Nyanza mu gitaramo cya mbere cya Ubutwari 2026.
Ubutwari Tour Concert 2026 ni ibitaramo bizenguruka u Rwanda bifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi z’iterambere.’
Mu gutangira ibi bitaramo icya mbere cyaherereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza aho byari igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba abo ku rwego rw’intara kugeza mu karere.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku bwinshi n’abatuye mu karere ka Nyanza higanjemo urubyiruko cyane dore ko nabiga mu mashuri yisumbuye bari baje kumva ubutumwa ndetse n’ibijyanye n’ubutwari nicyo ingabo za PRA zakoze kugirango zibohore igihugu.

Brigadier General Justus Majyambere uhagarariye ingabo mu ntara y’Amajyepfo yatanze ikiganiro asobanura ku butwari bw’ingabo barikumwe ku rugamba mugihe cyo kubohora igihugu.
Yagize ati “Ndabyibuka neza nari nkiri umusore uri mu kigera cy’imyaka 18. Ubwo twari mu rugamba ntabwo twigeze ducika intege, haje kubaho kubura zimwe mu ngabo zikomeye zari ziyoboye urugamba ariko abasigaye sitwacika imbaraga dukomeza kurwana. Uwavuga ubutwari bw’ingabo yavuga byinshi gusa nkamwe mukiri bato ni mwe nkingi y’iterambere mugomba gushyira hamwe tukubaka igihugu cyacu.”
Guverineri w’intara y’amajyepfo Alice Kayitesi mu ijambo rye nawe yashimye cyane abaturage bo mu karere ka Nyanza bagaragaje ubwitabire muri iki gitaramo. Nyuma yo kubashimira yabasabye kwigira byinshi ku ntwari z’u Rwanda zagiye zitangira igihugu kugirango abasigaye barusheho kugira ubuzima bwiza.
Ati “Tugomba kumenya amateka, tukagira byinshi twigira ku ntwari zacu.”

Mu bahanzi habanje uwitwa S/SGT SAMORA MACHEL ukoresha izina rya SMS aririmba indirimbo ze zitandukanye harimo niyo yakoranye na Mariya Yohana.
Sophie Nzayisenga niwe wakurikiyeho mu gutaramira abari bitabiriye, bamwakiranye urugwiro kuko n’ubusanzwe ariho avuka.
Mbere yo kuririmba yabanje ababwira ko ari iby’agaciro kuba ari kuririmbira mu karere avukamo, abasaba gufatanya nawe mu kubyina indirimbo zitandukanye ze.
Nyuma ya Sophie hagiyeho umuhanzi Muyango wari wazanye n’ababyinnyi bamufashaga kubyina indirimbo ze. Mu ndirimbo yaririmbye harimo iyitwa ‘Karame Uwangabiye’ yahagurukije abantu bamusanga ku rubyiniro barayibyinana.
Mariya Yohana wari utegerejwe na benshi niwe wasoje mu gutaramira abantu, mbere yo gutangira kuririmba yabanje ashimira abitabiriye ahita abasaba ko bamufasha bagahaguruka ubundi bagatarama.
Mariya Yohana ukunzwe mu ndirimbo z’urugamba no ku mateka yo kubohora igihugu yarishimiwe cyane mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye, byabaye akarusho cyane ubwo yageraga ku yitwa ‘Instinzi.’
Ibi bitaramo bizakomereza mu karere ka Nyagatare taliki ya 23 hakurikireho akarere ka Musanze taliki 24 Mutarama 2026.










