Abahanzi bo muri Uganda bahamya ko amarozi abugarije

Umuhanzikazi wo muri Uganda, yikomye abahanzi bo mu kiragano cyo hambere muri Uganda abashinja gukoresha amarozi kugira ngo bitambike abari kuzamuka.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyakuru, Frank Ntambi ukorera kuri YouTube.

Azawi yavuze ko abahanzi bakuru batifuriza iterambere abahanzi bato, ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo babafungire amayira, aho byamaze kurenga kuba ihangana mu muziki bisanzwe ahubwo bikazamo ishyari, urugomo n’ibindi.

Ati “Mbere na mbere, ntabwo bifuriza ibyiza abandi, icya kabiri, ni abajura, icya gatatu bakoresha amarozi.”

Yakomeje avuga ko abahanzi bato usanga bagorwa no kuzamuka, kuko usanga abiyita Imana z’uruganda (imyidagaduro) banga kubaha umwanya.

Ntabwo ari we wa mbere uvuze ko abahanzi bo muri Uganda bakoresha amarozi kugira ngo bafungire amayira bagenzi babo, kuko n’abandi barimo Spice Diana n’abandi mu minsi ishize babishimangiye.

3 thoughts on “Abahanzi bo muri Uganda bahamya ko amarozi abugarije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *