Nyuma y’imyaka irenga 25 Ingwe za RD Congo zidatsinda Intare Zitaneshwa za Cameroun, ku wa kane nijoro zabigezeho mu minota y’inyongera ndetse zinabuza iyi kipe ya André Onana na Bryan Mbeumo kujya mu gikombe cy’isi.
Chancel Mbemba ni we wabaye intwari y’umukino wa ‘barrage’ mu gushaka ikipe iserukira Africa mu gice cya nyuma cy’indi mikino ya ‘barrage’ hagati y’imigabane mu gushaka amakipe ajya mu myanya micye isigaye yo gukina igikombe cy’isi cya 2026 muri Amerika, Canada na Mexico.
Mbemba, Kapiteni wa Leopards, bayobewe aho aturutse ubwo yatsindaga igitego n’umutwe kuri ‘corner’ yari itewe ku munota wa 91 w’umukino, maze atera agahinda Cameroun – ikipe ifite umuhigo muri Afurika wo kwitabira igikombe cy’isi inshuro nyinshi, umunani.
Muri uyu mukino waberaga i Rabat muri Maroc aho Bryan Mbeumo na Karl Etta Eyong ba Les Lions Indomptables babonye amahirwe arenze amwe yo gutera mu izamu rya Congo ariko ba myugariro bayo bayobowe na Chancel Mbemba bagahagarara neza cyane.
Mu wundi mukino nk’uyu wa ‘barrage’ muri Africa wa kimwe cya kabiri, na wo wabereye i Rabat mbere y’uyu, Nigeria yatsinze Gabon 4 – 1.
Les Leopards za Congo zagiye bwa mbere mu gikombe cy’isi mu 1974 ubwo igihugu cyitwaga Zaïre, ni nabwo giherukayo.
Ubu bazakina umukino wa nyuma na Nigeria ku cyumweru tariki 16 z’uku kwezi, itsinze izahita ijya mu irushanwa rindi rya ‘barrage’ ry’amakipe y’ibihugu bitandatu byo ku migabane itandatu.
Iryo rushanwa rizaba mu kwezi kwa gatatu aho amakipe abiri azaribamo aya mbere azabona tike y’igikombe cy’isi.
DR Congo ikeneye gutsinda igihangange Nigeria ikanitwara neza muri iryo rushanwa rindi kugira ngo yizere gusubira mu gikombe cy’isi.
Umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha izahagararirwa n’amakipe icyenda ari yo;
- Algeria
- Cape Verde
- Misiri
- Ghana
- Côte d’Ivoire
- Morocco
- Senegal
- Afurika y’Epfo
- Tunisia
Amakipe ya Afurika n’inshuro amaze kwitabira igikombe cy’isi;
- Cameroon – 8
- Morocco – 6
- Nigeria – 6
- Tunisia – 6
- Ghana – 4
- Algeria – 4
- Senegal – 3
- Misiri – 3
- Afurika y’Epfo – 3
- Côte d’Ivoire – 3
- DR Congo – 1 (yitwa Zaïre)
- Angola – 1
- Togo – 1


