Umuramyi Ishimwe Vestine yateye benshi kwibaza byinshi nyuma y’ubutumwa yashyize kuri Instagram ye agaragaza ko abayeho mu buzima atishimiye kandi atahisemo ndetse agaragaza kwicuza gukomeye.
Ati “Uyu munsi ubuzima mbayemo ntabwo ari bwo nahisemo. Mbayeho nabi, kandi ibi ntabwo ari byo nkwiye.
“Ndabizi nafashe icyemezo kibi mu buzima bwange, ariko ntacyo bitwaye. Imana yemera ko ibintu bimwe biba kugira ngo twige. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi kugira ngo yangize ubuzima bwange.
“Undi mugabo nzahitamo kubana nawe, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we, menye na buri kimwe cyose kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”
Ubu butumwa bwatumye hibazwa byinshi, niba yaba yatandukanye n’umugabo we Idrissa baherutse kurushinga cyangwa se niba ari ikindi yashakaga kuvuga.


