Ku wa Mbere i taliki 8 nzeri 2025 mu karere ka Musanze Urwego rw’ubugenzecyaha RIB rwataye muri yombi umusore wasakaje amashusho kuri Ticktock yambaye imyenda ya RIB atari umukozi wayo.
Ndagijimana Stratton afungiye ku Station ya RIB iri kuri Gereza ya Muhoze yo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyarugu azira kwifotozanya imyambaro iriho ibirangantego by’inzego z’ubugenzacyaha RIB atabifitiye uburenganzira, ndetse akabishyira ku Mbugankoranyamba ya Ticktock Atari umukozi wa RIB. Ni cyaha yakoze nyuma yokwambara imyenda y’umukoresha we, kuko uyu Ndagijimana yari umukozi wo mu rugo.
Iyi nkuru y’ifungwa rya Ndagijimana Stratton wo mu Karere ka Musanze yemejwa n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry mu kiganiro yagiranye na kimwe mu gitangazamakuru cya hano mu Rwanda.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry amaze kwemeza ko uyu musore Ndagijimana Stretton ari mu maboko ya RIB, yaboneyeho kugira inama no kuburira buri muntu wese by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ko uwakisanga cyangwa uwatekerezaga gukora ibyo Ndagijimana yakoze ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Leta y’u Rwanda.

