Kalimpinya Queen, umuraperi Ish Kevin na Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 abazitabira isiganwa ry’imodoka rya “Nyirangarama Rally” rigiye gukinwa ku nshuro ya kane, aho rizabera mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.
Imodoka 10 ziganjemo iz’Abanyarwanda nizo zitezwe muri iri siganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club- RAC), ku bufatanye na Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard.
Nyirangarama Rally 2025 izitabirwa n’abakinnyi b’ibihangange mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda.
Mu bapilote bitezwe harimo Gincarlo Davite wegukanye Nyirangarama Rally ubwo yakinwaga ku nshuro yayo ya mbere mu 2019.
Hari kandi Kalimpinya Queen wigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2024, umuraperi Ish Kevin umaze kwigaragaza nk’umupilote utanga icyizere muri uyu mukino na Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012.




